Izindi serivise dutanga burambuye
Izindi serivise dutanga burambuye

Serivise ya fotokopi
FRw240.00
Uburyo iyi serivisi itangwa
Kugira ngo udatakaza igihe kandi ubike inyandiko zawe z’umwimerere mu buryo wizeye, serivisi zacu zikora akazi ko gufotora inyandiko zibigufashamo.
Iyo wafotoreje impapuro zawe mu kigo cyacu birakorohereza cyane mu gusaba Visa, bityo ukicara wizeye ko impapuro ziyisaba ari nta makemwa.
Mu bigo byacu bitanga Visa, uzahasanga imashini zikomeye, zikora mu buryo bwihuse, zikomeye kandi zikoresha impapuro z’ubuziranenge buhebuje.
Iyi serivisi itangwa ku buryo bwihuse, bworoshye kandi buhendutse.
Iyi serivisi itangirwa mu bigo byacu bitanga viza.

Gucapa inyandiko
FRw490.00
Uburyo iyi serivisi itangwa
Izere udashidikanya ko uzahabwa viza wasabye niba impapuro ziyisaba zaracapwe n’imashini zacu
Niba ukeneye urupapuro umuntu yuzuza asaba viza cyangwa izindi nyandiko zijyana na rwo, ibigo byacu bitanga viza bibigufashamo mu buryo bunoze
Umuti w’imashini zacu ndetse n’impapuro dukoresha ntibigira amakemwa biguha ikizere ko dosiye yawe y’ubusabe ikeye kandi isomeka bityo ukayitanga ntacyo wishisha kuko iba yujuje ubuziranenge
Iyi serivisi itangirwa mu bigo byacu bitanga viza.

Ifoto yemerwa n’Umuryango mpuzamahanga w’Indege za Gisivili.
FRw10,465.00
Uburyo iyi foto iboneka
Izere udashidikanya ko uzahabwa viza wasabye niba watanze amafoto yujuje ubuziranenge
Urashaka amafoto yujuje ubuziranenge kandi akugaragaza uko wakabaye?
Ntugire ikibazo.
Nugera ku kigo cyacu, uzahasanga abakozi bacu bakira abantu na yombi bagufotore ifoto yuje ubuziranenge yabugenewe mu gusaba viza
Iyi serivisi itangwa ku buryo bwihuse, buhendutse, bworoshye - kuko abakozi bacu babigufashamo byose.
Iyi serivisi itangirwa mu bigo byacu bitanga viza.

Kohereza ubutumwa bugufi
FRw3,125.00
Uko iyi serivisi itangwa
Kurikirana buri gihe aho dosiye yawe igeze ureba ubutumwa bugufi bwoherezwa buri gihe
Buri gihe tukoherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe bukumenyesha aho dosiye yawe igeze.
Ni ukuvuga ko udakwiye kugira kugira ikibazo cy’aho dosiye yawe y’ubusabe igeze yigwaho.
Icyitonderwa
Ubu butumwa bugufi ubugezwaho mu rurimi rw’icyongereza
Iyi serivisi uyishyurwa uje gutanga dosiye isaba viza.