Igiciro cya serivisi

Igiciro cya serivisi

Amafaranga ya serivisi azatangira kubahirizwa kuva kuwa Tariki ya 01 Gicurasi 2026

Niba usabwa gutanga ibikumwe n’amafoto (biometrie) nk’igice cy’ubusabe bwawe bwo kujya muri IRCC, uzishyura amafaranga y’ibikumwe ku gihugu cya Canada. Kwishyura ayo mafaranga birimo ibi bikurikira:

  • Gufata ibikumwe byawe n’ifoto ya mudasobwa ku biro bya VAC

  • Kohereza inyandiko zawe, nka pasiporo, hagati ya IRCC n’ibiro bya VAC aho watanze ibikumwe n’ifoto

Ibi bisobanura ko niba utanze ibikumwe n’ifoto ku biro bya VAC, uba uhabwa serivisi imwe yo kohereza dosiye. Iyo serivisi irimo kohereza inyandiko zawe kuva kuri VAC watanzemo biometrie zijya muri IRCC, kandi nyuma y’uko IRCC ifashe umwanzuro ku busabe bwawe, inyandiko zikagarurwa kuri VAC

Hari zimwe mu mpamvu zidasanzwe. Soma witonze urebe niba nawe zikureba:

  1. Niba waramaze gukoresha serivisi imwe yo kohereza dosiye wari wemerewe, uzasabwa kwishyura amafaranga ya serivisi yo kohereza dosiye kugira ngo wohereze izindi nyandiko zose zinyongera muri dosiye yawe muri IRCC.

  2. Niba waranditse biometrics yawe ahantu hamwe muri VAC hanyuma ugatanga inyandiko zawe ahandi hantu muri VAC, uzakenera kwishyura amafaranga ya serivisi ya Package Transmission. Amafaranga ya serivisi akurwaho gusa iyo wohereje inyandiko zawe ahantu hamwe muri VAC watanze biometrics yawe.

  3. Niba udasabwa gutanga ibikumwe n’ifoto (biometrie), uzasabwa kwishyura amafaranga ya serivisi yo kohereza dosiye kugira ngo wohereze inyandiko zawe muri IRCC binyuze ku biro bya VAC.

Visa zo kunyura mu gihugu

Niba uri mu rugendo unyura muri Canada ujya mu kindi gihugu, ushobora gusabwa gusaba Visa yo kuhanyura no gutanga ibikumwe n’ifoto . Ariko, ntuzasabwa kwishyura amafaranga y’ibikumwe asabwa na Leta ya Canada. Kubera ko utazaba wishyuye ayo mafaranga, uzasabwa kwishyura amafaranga ya serivisi yo kohereza dosiye kugira ngo wohereze inyandiko zawe muri IRCC binyuze ku biro bya VAC.

Ushobora kutasabwa Visa yo kunyura muri Canada (Transit Visa) niba uri mu rugendo ujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Sura urubuga rwa IRCC kugira ngo umenye byinshi kuri Visa zo kunyura muri Canada n’abasabwa kuzisaba: Kunyura muri Canada-IRCC

Gutanga dosiye yanditse ku mpapuro muri IRCC binyuze ku biro bya VAC:

IRCC yemera gusa ubusabe bukozwe kuri interineti ku biganiro akenshi birebana n,ubuhunzi n’abimukira, ariko hariho zimwe mu mpamvu zidasanzwe. Mu bihe bimwe, ushobora no gutanga dosiye yanditse ku mpapuro (waba utanze cyangwa utatanze biometrie) muri IRCC binyuze ku biro bya VAC. Gutanga dosiye yanditse ku mpapuro binyuze kuri VAC bisaba kwishyura amafaranga ya serivisi y’ubufasha mu gutanga dosiye yanditse ku mpapuro

Uburyo bwo Kwishyura

Ku bijyanye n’ubusabe bwawe muri IRCC no gutanga biometrie

Amafaranga asabwa na Leta ya Canada ku busabe bwawe ashobora kwishyurwa gusa hifashishijwe urubuga rwa IRCC kuri interineti. Menya uko wishyura ayo mafaranga hano: IRCC - Uko wishyura amafaranga yawe.

Icyitonderwa: Ntushobora gusaba cyangwa kubona igice cyangwa amafaranga yose yishyuwe na Leta ya Canada kuri VAC. Gusaba gusubizwa amafaranga bishoboka gusa unyuze ku rubuga rwa IRCC ugasaba gusubizwa ayo mafaranga. Menya byinshi hano: IRCC - Gusaba gusubizwa amafaranga.

Ku bijyanye na serivisi zitangwa na VAC

  • Mu buryo bw’umwimerere – Hakoreshejwe Kareta ya Debit cyangwa Credit y’umuntu ku giti cye mu Kigo cyo Gusaba Visa ya Canada

  • Kuri Email,amafaranga ashobora kwishyurwa mu buryo bw’ihererekanya  ry’amafannga  muri  banki mu izina rya VFS Global mu Rwanda bivuze ko ari ukwishyura gusa mu manyarwanda.

Dore indambure y’ihererekanya rya Banki

Bank Account name: VFMC RWANDA LTD.

Rwanda Bank name: I&M Bank

BIC/SWIFT Code: IMRWRWRW

IBAN Number: 20000227001

Ku mafaranga yose yishyuwe Guverinoma ya Kanada , wakanda hano kugira ngo ubaze ayo ariyo.

Amafaranga ya serivisi zitangwa na VAC

Igiciro cya serivisi (kuri buri wese usaba Visa)Ingano mu madolari ya Kanada (habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro)Ingano mu mafaranga y’u Rwanda (habariwemo nu’umusoro ku nyongeragaciro)

Serivise ya fotokopi

$0.23240.00

Gucapa inyandiko

$0.47490.00

Ifoto yemerwa n’Umuryango mpuzamahanga w’Indege za Gisivili.

$10.0410,465.00

Kohereza ubutumwa bugufi

$3.003,125.00

Amafaranga ya serivisi zitangwa na VAC

Igiciro cya serivisi (kuri buri wese usaba Visa) Ingano mu madolari ya Kanada (habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro) Ingano mu mafaranga y’u Rwanda (habariwemo nu’umusoro ku nyongeragaciro)
Kohereza dosiye (igiciro cya dosiye) $128.08 133,500.00
Igiciro cyo kwakira GC (Igiciro ku muntu ) $5.59 5,825.00
Serivisi zijyanye n’ubufasha – Ifishi zo kuri interineti (Uruhushya elegitoronike rw’urugendo) (igiciro cy’ifishi) $3.00 3,125.00
Serivisi zijyanye n’ubufasha –Impapuro zo gusaba Visa (igiciro cya buri dosiye) $17.69 18,440.00
Serivisi zijyanye n’ubufasha – Gusikana (igiciro cy’urupapuro) $0.68 710.00
(igiciro ku isaha) $8.80 9,170.00
gufotora impapuro (igiciro kuri paji) $0.23 240.00
Gusohora impapuro (igiciro kuri paji) $0.47 490.00
Umuryango Mpuzamahanga w’Indege za gisivili ugereranya umwimerere w’amafoto yemewe $10.04 10,465.00
ubutumwa bugufi (kuri buri wese usaba) $3.00 3,125.00

*Amafaranga ya serivisi abariwemo nimisoro isabwa mu Rwanda ahinduka ari uko Leta ibimenyesheje.

**Igipimo cyivunjisha ry’ifaranga rya Kanada gishyirwaho na Guverinoma ya Kanada.

Amafaranga yishyurwa serivisi azatangira kubahirizwa guhera tariki ya Tariki ya 01 Gicurasi 2026. Itariki yo kohereza dosiye isaba Visa kuri imeyili izaba ari itariki Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa cyakiririyeho dosiye. Niba dosiye isaba visa yoherejwe kuri emeyili hakishyurwa amaranga adahuye n’asabwa kuri serivisi, uwasabye Visa arabimenyeshwa kugira ngo yishyure asigaye bitaba ibyo asubizwa dosiye ye.

Imashini yifashishwa n’umukiriya ubwe ku biro bya VAC

Ushobora gutegereza kugira ngo ukoreshe imashini yifashishwa n’umukiriya ubwe ku biro bya VAC niba hari abantu benshi bayigana. Igihe cyo gutegereza kiratandukana bitewe n’umubare w’abahari

Nyamuneka uzane flash disk ya USB igendanwa niba uteganya gukoresha imashini yifashishwa n’umukiriya ubwe ku biro bya VAC, kandi wibuke kuyitahana umaze kuyikoresha. VAC izagerageza kukumenyesha niba wibagiwe flash disk yawe kuri iyo mashini, kandi ibikoresho byose bitazasubizwa bizangizwa nyuma y’amasaha 48.